RFL
Kigali

Diplomat agiye kwitabaza amategeko nyuma y’itsinda ryo muri Kenya ryifashishije indirimbo ye kuri Album

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/09/2024 11:19
0


Umuraperi Diplomat Nuru Fasasi yatangaje ko agiye gutangira inzira yo kwiyegereza abanyamategeko nyuma y’uko indirimbo ye yifashishijwe n’itsinda ryo mu gihugu cya Kenya, kandi ataragize abitangira uburenganzira.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024, uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yagaragaje ko yatunguwe n’itsinda ryitwa Wakadinali [Ronge Rende] ryo muri Kenya ryasubiyemo indirimbo ye.

Iri tsinda ryafashe amwe mu magambo ari mu ndirimbo ye yise “Nyirurwanda” iri kuri Album ye ‘Fasassie Vol.2’ bakoramo indirimbo nshya bise ‘Jathum’ iri mu zigize Album yabo bise ‘The Rong Don II’.

Diplomat avuga ko bitangaje ukuntu mu bindi bihugu iyo umuhanzi ‘ashishuye’ indirimbo y’abandi, abantu bamukomera amashyi, ariko byagera mu Rwanda Isi ikabota.

Ati “Icurangire sha! Mushishura indirimbo zacu bakabashima cyane naho twe iyo tubikoze badukurikiza imijugujugu myinshi n’amahiri.”

Diplomat yagaragaje ko uko byagenda kose hari ingaruka zizagera kuri iri tsinda. Yasobanuye ko iyi ndirimbo yasubiwemo ari iye bwite, kandi mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Trackslayer.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Diplomat yavuze ko umwe mu bafana be ariwe wamubwiye ko hari umuhanzi yumvise wasubiyemo indiirmbo ye.

Ati “Ni umwe mu bahanzi bazwi muri Kenya. Ni umufana wanyoherereje ‘Video’ ari nayo nashyizeho uyu munsi ku rubuga rwanjye rwa Instagram.”

Diplomat yavuze ko kenshi usanga abahanzi badafite ubumenyi mu bijyanye no kuba barengera umutungo bwite mu by’ubwenge, ari nayo mpamvu  agiye gutangira inzira yo kumenya amategeko, kugira ngo abashe kurengera ibihangano bye.

Ati “Abahanzi ntabwo tuba dufite ubumenyi bw’ibyo bintu (amategeko), ndareba abajyanama kubera ko ni njye usanzwe wifasha mu muziki. Ingingo zimwe na zimwe ntafiteho ubumenyi ngerageza gushaka inshuti zanjye zibifiteho ubumenyi.”

Akomeza ati “Nkamenya uko nitwara mu bibazo bimwe na bimwe bigira ingaruka ku muziki wanjye. Ni ugushaka ubumenyi mu bijyanye na ‘Copyright’ byumwihariko mu muziki, nkaganira n’abasanzwe bari muri ibi by’umuziki.” 

Iyi ndirimbo bise 'Jathum', itsinda rya Wakadinali ryayikoranye na Katapilla ndetse na Hassano, isohoka muri Nyakanga 2024. Iri mu rurimi rw'Igiswahili, ariko yumvikanamo amagambo ari mu rurimi rw'Ikinyarwanda ahuye neza n'ayo Diplomat yaririmbye mu ndirimbo ye 'Nyirurwanda'.

Wakadinali riri mu matsinda akomeye mu gihugu cya Kenya akorera umuziki mu Mujyi wa Nairobi mu Burasirazuba bw’igihugu. 

Ryibanda cyane ku ndirimbo zubakiye ku mudiho wa Hip Hop, ndetse rigizwe n’abahnyamuziki batatu barimo: Scar, Domani, ndetse na Sewer Sydaa.

Ryatangiye ku mugaragaro mu 2003. Mu 2007, ryasohoye Album bise ‘Mirenga’ yaciye ibintu.

Diplomat yatangaje ko agiye kuyoboka inzira y’amategeko nyuma y’uko indirimbo ye ikoreshejwe n’abanya-Kenya kuri Album yabo
Diplomat yavuze ko iyo abahanzi nyarwanda ‘bashishuye’ bakirizwa induru, nyamara mu bindi bihugu biraba abantu bagatuza

Wakadinali riri mu matsinda akomeye muri Kenya, ndetse bakoranye indirimbo n'abarimo Khaligraph Jones

KANDA HANO UBASHE KUMVA IYI NDIRIMBO ‘JATHUM’ IRIMO AMAGAMBO DIPLOMAT YIFASHISHIJE MU NDIRIMBO YE

 

KANDA HANO UBASHE KUMVAINDIRIMBO ‘NYIRURWANDA’ YA DIPLOMAT

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO WAKADINALI BAKORANYE NA SUZANNA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND